Sadio Mané yageneye Sénégal inkunga yo kurwanya COVID19

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Sénégal ndetse na Liverpool yo mu Bwongereza, Sadio Mané, yageneye imfashanyo ya miliyoni 30 z’ama-CFA ni arenga gato ibihumbi 41 by’amapawundi igihugu cye cya Sénégal yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Sadio Mané yafashe icyo cyemezo cyo gutanga iyo mfashanyo mu buryo bw’ako kanya nyuma yo kubona uko ibintu bikomeje kumera nabi mu gihugu cye, dore ko kiri mu bihugu bikomeje kurangwamo umubare munini w’abarwayi bafashwe n’icyorezo cya COVID19 nkuko umuhagarariye yabivuze.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga mu buryo bw’amashusho "Video" Sadio Mané yasabye abaturage bo muri Sénégal guhagurukira bivuye inyuma iyo virusi ikomeje kubibasira, avuga ko bagomba gukurikiza inama bagirwa n’abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu kugira ngo barusheho kuyirandura.

Uyu mukinnyi watsindiye igihembo cy’uwahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika mu mwaka ushize wa 2019, yanagiriye inama abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yo gufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, zirimo gukoresha imiti yica udukoko cyangwa gukaraba intoki nibura mu gihe cy’amasegonda 30’.

Tariki 17 Werurwe habarurwaga umubare w’abantu 27 bamaze kwemezwa ko banduye Coronavirus muri Sénégal. Amakuru avuga ko muri abo banduye babiri muri bo bamaze gukira neza, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, abayobozi bo muri Sénégal batangaje ko bahagaritse ingendo z’indege hagati y’icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika n’ibihugu byinshi by’i Burayi (Ubufaransa, Ububiligi, Espanye, Portugal n’Ubutaliyani).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO