Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza bakomeje gushinja amakosa ikipe ya Liverpool ku mwanzuro mubi yafashe wo kugurisha Sadio Mane muri Bayern Munich.
Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka 2022 nibwo inkuru z’uko rutahizamu ukomoka muri Africa mu gihugu cya Sénégal uzwi nka Sadio Mane yaba yatandukanye n’ ikipe ya Liverpool yahoze akinira mu myaka ine yarishize bakanatwarana ibikombe bitandukanye harimo premier league, Uefa champions league, Fifa club world cup ndetse na FA cup tutibagiwe na Uefa super cup zatangiye gucicikana.
Nanubu impaka ziracyari zose mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma yuko ikipe ya Liverpool igurishije uyu mukinnyi hakaba harabuze umusimbura we dore ko n’ umusaruro w’ iyi kipe ugererwa ku mashyi.
Umusesenguzi witwa Paul merson ubwo yaganiraga na Sky sport yavuze ko atarumva impamvu yatumye iyi kipe ifata umwanzuro wo kugurisha Sadio Mane.
Yagize ati: "Ni ikemezo kigayitse kuko yagurishijwe amafaranga angana nagura agakombe k’icyayi muri premier league".
Sadio Mane yaraye yitwaye neza mu mukino wa champions league ikipe ye ya Bayern Munich yaraye itsinzemo ibitego bitanu aza no gutorwa nk’ umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino.
Ibitekerezo
Kbsa turakwe uduha amakuru mashya kdi meza ""' crouge