Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umukinnyi mpuzamahanga wa Senegal ndetse akanaba kapiteni w’iki gihugu ariwe Sadio Mane kuri ubu ukina mu ikipe ya Bayern Munich yamaze gutangaza umukinnyi abona ukwiye gutwara Ballon d’Or uyu mwaka.
Sadio Mane yatangaje ko abona ko umukinnyi Karim Benzema akwiye gutwara iki gihembo bijyanye n’uburyo yigaragaje.
Kugeza ubu Sadio mane ahanganye na Benzema dore ko bombi bakoze akazi gakomeye nyuma y’aho Sadio Mane atwariye igikombe cya Afurika batsinze Senegal byatumye ahabwa amahirwe nawe yo kuba yakwegukana iki gihembo ahanganiyemo na Karim Benzema wabashije guhesha Real Madrid Champiuons League.
Iki gihembo giteganyijwe gutangwa kuwa 17 Ukwakira 2022.ndetse kizatangirwa mu murwa mukuru w’Ubufaransa Paris.
Ubwo ikipe ya Bayern Munich Mane akinira yari imaze kwandagaza Viktoria Plzen ibitego 5-0 muri Champions League ndetse akanatorwa nk’umukinnyi wahize abandi uri uyu mukino yaboneyeho gutangaza ko Benema akwiye kwegukana iki gihembo cya Ballon d’Or.