Sadio Mane yubatse ibitaro iwabo kw’ivuko bya miliyoni 530

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza ukomoka muri Senegal Sadio Mane yubatse ibitaro bifite agaciro k’ibihumbi Magana atanu na mirongo itatu by’amayero ugereranyije ni miliyoni 530 z’amanyarwanda mu gace yavukiyemo ka Bambaly, mu majyepfo ya Senegali.

Ku cyumweru, yitabiriye umuhango wo gutaha ibyo bitaro mu mudugudu yavukiyemo wa Bambaly byubatswe ku nkunga ye aho yabitanzeho akayabo ka miliyoni 350 FCFA (hejuru ya 500.000₎ ibi bikorwa remezo by’ubuvuzi byerekana umugambi yiyemeje mu gihugu cye.

Iki kigo nderabuzima acyubatse nyuma yaho yabanje kuhubaka ishuri ryisumbuye rya Bambaly rihuriraho imidugudu irega 43 yo muri ako gace ko mu ntara ya Casamance.

Sadio mane yatashye ibyo bitaro nyuma yo gushimirwa no kwakirwa n’umukuru w’igihugu Macky Sall ku tariki ya 11 Kamena.

Yagize ati: "Ibi bitaro byabonetse tubikesha wowe ndetse n’abaturage ba Sédhiou". Kandi ntabwo byarangiye: umugiraneza Mané n’abafatanyabikorwa be (harimo cyane cyane itsinda rya La Poste, Air Senegal, Senelec na Casa eau) barashaka kubaka ibindi bikorwa remezo, birimo iposita na sitasiyo ya lisansi, Bagamije gufungura. Guteza imbere kariya karere gakennye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO