Safi Madiba ukiri muri Canada ari gukorana indirimbo na Frank Joe

Rukundo Frank uzwi nka Frank Joe mu muziki yerekanye ko ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba uri kubarizwa muri Canada kuri ubu.

Umuhanzi Safi Madiba kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Canada. Kuva yahagera yahakomereje ibikorwa by’umuziki kuko hari amashusho y’indirimbo yahakoreye yitwa ‘I love you.’

Undi muhanzi Nyarwanda uba Canada ‘Frank Joe’ abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ye imwerekana we na Safi Madiba bari muri Studio avuga ngo “Ntegerezanyije amatsiko iyi ndirimbo.”

Safi Mdiba amaze iminsi ari kubarizwa mu gihugu cya Canada aho yagiye muri gahunda y’ibitaramo yari afite I Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko biza gusubikwa kubera icyorezo cya coronavirus.

Yageze muri Canada ku wa 16 Gashyantare 2020, ubwo yari avuye muri Tanzania aho yanyuze aturutse i Kigali.


Iyi ni ifoto Frank Joe yerekanye avuga ko ategerezanyije amatsiko indirimbo azakorana na Safi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO