Safi Madiba yahakanye ibyo kuba ari Canada avuga ikindi gihugu arimo

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko Safi Madiba yaba yaragiye muri Canada mu ibanga. Uyu muhanzi yahakanye aya makuru avuga ko ntaho arajya ahubwo ari mu gihugu cya Tanzania.

Safi Madiba aherutse gutangaza ibitaramo azakorera mu bihugu byo ku mugabane w’Amerika birimo Canada na Amerika muri Gicurasi 2020.

Ubwo uyu muhanzi yatangazaga ayo makuru havuzwe byinshi bamwe bavuga ko yaba agiye gusanga umugore we utuye Canada ariko binyuze muri ibyo bitaramo.

Mu minsi yashize kandi bamwe batangiye guhwihwisa ko uyu muhanzi yaba yaravuye mu Rwanda bucece akerekeza muri Canada.

Ibi Safi yabihakanye avuga ko agihari atarategura urwo rugendo rujya muri Canada dore ko n’igihe ibitaramo ahafite bizabera hakirimo iminsi myinshi.

Aganira na Genesisbizz yavuze ko ubu ari mu gihugu cya Tanzania muri gahunda z’akazi ke k’umuziki.

Ati “Njyewe ubu ndi muri Tanzania, nagiye kuhafatira amashusho y’indirimbo yanjye. Ntabwo ndi Canada nkuko bivugwa.”

Safi yavuze ko namara gufata amashusho y’iyo ndirimbo ye aribwo azahita agaruka mu Rwanda akabona gutegura gahunda z’indi harimo nibyo bitaramo azakorera muri Amerika na Canada.

Ibyo bitaramo azabitangirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 02 Gicurasi muri Mane ‘Portland’, tariki 08 ajye mu mujyi wa Ottawa muri Canada, Tariki 09 asubire muri Amerika mu Mujyi wa Buffalo muri New York.

Nyuma yaho azakomereze muri Canada mu Mujyi wa Edmonton tariki 15 Gicurasi 2020 asoreze Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Safi Madiba ubu ari muri Tanzania, aho yagiye gufata amashusho y’indirimbo ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO