Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba uheruka gutandukana n’umugore we Judith nta mwana babyaranye yerekanye umwana we witwa Lion Jaden uri mu kigero cy’imyaka itanu.
Uyu muhanzi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Istagram aho yifurizaga uyu mwana kugira isabukuru nziza y’amavuko.
Yashyizeho ifoto y’uyu mwana harimo indirimbo imwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko ariko arenzaho n’amagambo agira ati “Uyu munsi umunyabigwi, intare, icyamamare gito, Madiba muto yavutse. Isabukuru nziza muhungu wanjye! Papa aragukunda.”
Nubwo yerekanye ko uyu mwana ari uwe ntabwo yerekanye Nyina umubyara, ikindi kandi ntiwavuga ngo Nyina ni uyu kuko abakobwa bazwi bakundanye na Safi nta numwe bigeze babyarana haba Butera Knowless, Niyonizera Judith basezeranye mu mategeko na Umutesi Parfine bivugwa ko bari kumwe muri iyi minsi.
Umusore wa Safi Madiba yitwa Lion Jaden