Safi Madiba yemeje gutandukana BURUNDU n’uwo yajyaga aririmbira ko azamupfira

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo umugore wa Safi, Judithe Niyonizera yatangarije GENESIS TV ko yatandukanye n’umugabo we Safi Madiba, icyo gihe we utarifuzaga kugira icyo abivugaho gusa ubu nawe yamaze kwemeza aya makuru avuga ko atakibana n’umugore we basezeranye.

Ubwo iyi nkuru yatangazwaga umugore wa Safi yari yemeje ko yatandukanye n’umugabo we bapfa “Stress” ariko umugabo we yanga kugira icyo abivugaho yitwaje ko ari ubuzima bwe bw’ibanga Atari ngombwa ko bijya mu itangazamakuru.

Kuri uyu munsi taliki ya 20 Kanama 2020, Safi nawe yunze mubyo umugore we yatangaje avuga ko ubu yamaze gutandukana n’umugore we.

Ibi yabitangarije ikinyamakuru cya Inyarwanda agira ati “Umugore wanjye ubu twaratandukanye kuko hari ibintu tutumvikanagaho birimo imico ye n’ibindi. Ubu nta muntu ugomba no kubishidikanyaho ni ukuri.”

Amakuru avugwa ni uko Safi yaba yaratandukanye na Judithe agasubira kuri Umutesi Parfine bigeze gukundana ariko nyuma bagatandukana.

Uyu muhanzi wagiye muri Canada ajyanye n’umugore we niho baje gutandukanira ajya gucumbika ku nshuti ye kuko ubu umwe aba mu mujyi wa Calgary undi akaba Montreal.

Indi nkuru y’abanje, ubwo Judithe yavugaga ko apfa Stress n’umugabo we

https://genesisbizz.com/Polisi-ya-Canada-yinjiye-mu-kibazo-cya-Safi-n-umugore-we-barapfa-stress

Iyi ni indirimbo Safi Madiba yakoreshejemo umugore we amubwira ko azamupfira


Aba bombi bagikundana babaga bahuje urugwiro ahantu hose bari


Safi na Judithe bari barasezeranye mu mategeko

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO