Safi yavuye muri RDB kwandikisha ibihangano bye ati “Bazongere babeshye”

The Mane yatangaje ko nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha indirimbo Safi yakoreye yo kuko ari izabo. Uyu muhanzi yabinyomoje we yerekana ibyangombwa yahawe na RDB ko ari ibye.

Umuhanzi Safi Madiba wafashwaga na The Mane bakaza gutandukana iyi Label ikavuga ko nta muntu wemerewe gukoresha ibihangano Safi yahakoreye ngo kuko Atari ibye ubu uyu muhanzi yerekanye ibyangombwa by’uko ari ibye.

Ikigo k’igihugu cy’iterambere (RDB) gisaba buri muhanzi kwandikisha igihango cye nk’umutungo we.

Usanga ariko benshi mu bahanzi Nyarwanda ibi bintu batajya babiha agaciro bakumva ko kuba umuturage yaramenye ko iyo ndirimbo ari iye biba bihagije.

Bamwe bitewe n’ingaruka bahura nabyo bagenda biga ubwenge bwo kwandikisha ibihangano ari nk’ibyabaye kuri Safi Madiba na The Mane yamufashaga.

Safi yatandukanye na The Mane atarangije amasezerano bari bafitanye kuko mu myaka itatu yasinye hari hasigayemo umwe.

Batandukana The Mane yavuze ko indirimbo zose bakoreye Safi ari izabo ko nta muntu n’umwe wemerewe kuba yazikoresha.

Muri icyo gihe Safi na we yavuze ko azifiteho uburenganzira bwose kuko ari ize.

Nyuma y’byo nta numwe werekagana ikimenyetso gifatika ku buryo indirimbo zaba ari ize.

Muri iki cyumweru Safi Madiba yagiye kwandikisha izo ndirimbo mu kigo cy’iterambere ry’igihugu (RDB) bamuha impapuro ziriho n’umukono zemeza ko ibyo bihangano ari ibye.

Ati “Ubu ibihangano ni ibyanjye ntihazagire undi muntu ubeshya ko ari ibye n’abandi rwose babimenye.”

Nyuma yo gutandukana na The Mane Safi ntabwo aratangaza niba agiye kwikorana ku giti cye cyangwa niba hari indi Label azajyamo nubwo hari ibivugwa ko yaba agiye gushinga iye yitwa ‘Nukuri Music’.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO