Salima Mukansanga agiye kongera kwiyambazwa ku mukino w’Ubufaransa ku nshuro ya Kabiri

Ku munsi w’ejo kuwa 30 Ugushyingo 2022 ibendera ry’u Rwanda rizongera kuzamurwa nyuma y’aho Salima Mukansanga azongera kwiyambazwa ku wundi mukino w’igikombe cy’Isi ugomba kuzahuza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Tunisia.

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga azaba afite inshingano zirimo cyane cyane ibijyanye no gusimbuza abakinnyi ku mpande zombi haba ku ikipe y’Ubufaransa na Tunisia.

Salima yabaye umusifuzi wa Mbere w’umwirabura mu bari n’abategarugori uciye agahigo ku gusifura imikino y’igikombe cy’Isi.

Kuri uyu mukino abasifuzi bazayobora uyu mukino w’Ubufaransa na Tunisia ni aba bakurikira:

1.Matthew Conger
2.Mark Rule
3.Tevita Makasini Tonga
4.Salima Mukansanga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO