Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Salima Mukansanga asanzwe abarizwa mu ishyirahamwe ry’abasifuzi mpuzamahanga rya FIFA, Ndetse ibi bimwemerera kuba yasifura ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugore w’umunyarwandakazi yaciye agahigo aho ari we mugore wa mbere mu mateka uzaba asifuye imikino ya CAN 2022 iri kubera mu gihugu cya Cameroon.
Salima Mukansanga w’imyaka 33 y’amavuko, asanzwe ari umusifuzikazi w’umunyamwuga aho afite uburambe mu gusifura imikino itandukanye.
Salima yayoboye imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore, ayobora imikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore ndetse ayobora n’imikino ya CAF muri shampiyona ihuza amakipe y’abagore.
Mu bindi bigwi byaranze Salima Mukansanga ni uko yayoboye imikino y’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore mu mikino Olempike yabereye i Tokyo mu mwaka wa 2020 aho yegukanywe na Canada.
Mu gihe Mukansanga Salima yari amenyerewe mu kuyobora imikino ariko mu kiciro cy’abagore gusa, Ubu uyu musifuzikazi yagiriwe ikizere cyo kuzayobora imikino y’igikombe cya CAN ihuza amakipe yo mu kiciro cy’abagabo.
Mu myaka ye y’ubuto, Mukansanga avuga ko yifuzaga kuzaba umukinnyi wabigize umwuga wa Basketball, Gusa nyuma yaje gukunda umwuga wo gusifura ndetse atangira kuwukora kuva mu myaka ya 2007.