Sam Asighari yishimiye urugo rwabo rushya kuburyo yarugereranyije n’ijuru rito

Sam Asghari n’umugore we Britney Spears kuri ubu bari mu byishimo bikomeye mu rugo rwabo rushya aho Sam Asighari ahamya ko urugo rwabo rusa n’ijuru rito.
Hollywood Life yatangaje ko bwana Sam Asghari w’imyaka 28 afite ibyishimo bikomeye nyuma yo guhirwa n’urugo rwe rushya ubwo yashyingiranwaga na Britney Spears kandi amurusha imyaka igera kuri 12.
Uyu mugabo ubwo yabazwaga uko yiyumva mu rugo rwe rushya n’umugore Britney spears yatangaje ko yishimiye cyane mu rugo rwe ndetse ko ari inzozi yari amaranye igihe kinini.
Ubusanzwwe Sam asighari ni umunyempano zitandukanye kuko ni umukinnyi wa filimi ndetse akaba ari n’umunyamideli ukomeye ndetse ibi byombi abikomatanya no gufasha abantu gukora imyitozo ngorora mubiri.
Uyu mugabo avuga ko atiyumvishaga ko yazabona amahirwe yo kubana na Britney Spears w’imyaka 40 y’amavuko ndetse yakomeje atangaza ko n’inshuti ze zitabyiyumvishaga gusa yasoje ahamya ko kuri we inzozi ze zabaye impamo kandi ko ashimira byimazeyo umugore we.
Kuri ubu uyu mugabo arushwa n’umugore we imyaka 12 gusa ni umuryango ukundanye kandi bombi ni kenshi babwirana amagambo meza y’urukundo bakanabigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto bashyira hanze bakundanye bikomeye.
Ubwo yaganiraraga n’itangazamakuru mu magambo ye uyu mugabo yagize ati:Biranshimisha kumva Britney Spears ampamagara umugabo we no kureba impeta twambikanye’’. Sam Asghari atangaje ibi nyuma y’iminsi micye arushinze n’umuhanzikazi Britney Spears bari bamaranye imyaka 5 bakundana.