Umunya- Venezuela wari wungirije muri Mukura yimwe akazi ko kuba umutoza mukuru

Uwahoze ari umutoza wungirije w’ikipe ya Mukura Victory Sport Samyr Sanchez yimwe akazi ko gutoza ikipe ya Mukura nk’umutoza mukuru, nyuma yo kwandikira iyi kipe asaba uwo mwanya.

Uyu mugabo ukomoka muri Venezuela yageze mu Rwanda umwaka ushize aje kungiriza Tony Hernandez ukomoka muri Esipanye wamaze kubona indi kipe yo gutoza, nyuma yo kumara umwaka hano mu Rwanda mu ikipe ya Mukura Victory Sport.

Amakuru Genesis Tv ifitiye gihamya nuko Samyr Sanchez yandikiye Mukura Victory Sport ibaruwa isaba akazi ndetse anabaha CV (umwirondoro we ndetse n’ibikorwa yagiye akora yewe n’ubumenyi afite mu butoza), abwirwa ko araza kuvugana n’ubuyobozi, birangira batavuganye.

Uyu mutoza ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura bwari bwamuhaye kuvugana nawe mu masaha ya y’umugoroba tariki 21 Nzeri, amakuru agera kuri Genesis Tv arahamya ko batigeze bavugana ndetse ko yanategereje agaheba.

Amakuru agera kuri Genesis Tv kandi aravuga ko impamvu nyamukuru yatumye uyu mutoza adahabwa akazi muri Mukura ngo nuko bamaze kumvikana na Jimmy Ndayizeye ukomoka mu Burundi, ndetse ko Samyr yigeze kugirana ibibazo by’amafaranga na Mukura mu mwaka ushize w’imikino, ngo bishobora kuba byanatumye bamwima akazi.

Kuri ubu Mukura Victory Sport nta mutoza mukuru ifite ndetse n’umwungiriza. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye iherutse gutandukana na Tony Hernandez ukomoka muri Espanye watandukanye n’iyi kipe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

Samyr Sanchez na Tony Hernandez bari abatoza ba Mukura Vs

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO