Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Kabuhariwe wakanyujijeho mu guconga ruhago I Burayi no mu ikipe y’igihugu ya Cameroon bwana Samuel Eto’o Fils yasabye imbabazi nyuma yo gusagarira umunyamakuru ukomoka muri Algeria amuziza ko ahora avuga ko Cameroon yibye Algeria mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Isi.
Ubwo Samuel Eto’o Fils yahuraga n’umunyamakuru uhora uvuga ko Cameroon yibye Algeria ntabwo uyu mugabo usanzwe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon yabashije kugabanya umujinya ahubwo yahisemo kujya gukubita uwo munyamakuru kugeza babakijije.
Samuel Eto’o yafashe umwanya yandika ibaruwa isaba imbabazi abaturage na Leta ya Algeria gusa igitangaje ni uko atigeze asaba imbabazi uwo yasagariye.
Icyakora uyu mugabo yanaboneyeho asaba Abanya Algeria kureka gusebya Cameroon bayishinja kwiba ikipe y’igihugu yabo.