Samuel Eto’o yatangaje amagambo yuzuyemo gupinga Thierry Henry bitungura benshi

Samuel Eto’o Fils wamamaye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya FC Barcelona hamwe na Inter Milan yatangaje ko yari umuhanga cyane kurusha rutahizamu Thierry Henry wabicaga bigacika mu ikipe ya Arsenal.

Uyu mugabo ufite ibigwi bikomeye cyane mu ikipe y’igihugu ya Cameroun yakinanye na mugenzi we ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa Thierry Henry imyaka 2 mu ikipe ya FC Barcelona.

Gusa icyatunguye benshi ni uburyo uyu mugabo yapinze bikomeye mugenzi we atangaza ko batari ku rwego rumwe ubwo bari bagikina umyupira w’amaguru.

Uyu mugabo yavuze ko nubwo abenshi bakundaga gucyeza Thierry Henry gusa ngo ntabwo yari afite ubuhanga nk’ubwa mugenzi we Nicolas Anelka nawe wanyuze mu makipe arimo Arsenal na Chelsea.

Samuel Eto’o mu magambo ye yagize ati: ’Ntekereza ko Thierry Henry atari ku rwego rwa Anelka.

Nubwo Samuel Eto’o yatangaje ibi byose gusa ntabwo mugenzi we Thierry Henry yari yagira icyo atangaza ku magambo mugenzi we yamutangajeho.


Samuel Eto’o yapinze bikomeye Thierry Henry avuga ko batari ku rwego rumwe mu bijyanye no guconga ruhago


Eto’o kandi avuga ko Henry yarushwaga ubuhanga na Nicolas Anelka wamamaye cyane muri Chelsea

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO