Sandra Teta yahishuye abamugize inoge bakabeshyera umukunzi we Weasel

Ku munsi w’ejo hakwirakwiye amakuru avuga ko Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubiswe bikomeye n’umukunzi we Weasel usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Uganda.

Ku munsi w’ejo nibwo amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Umunyarwandakazi Sandra Teta yabyimbaganye ndetse bikavugwa ko yakubiswe na Weasel.

Nyiri ubwite Sandra Teta yemeje ko yakubiswe koko ariko we asobanura ko atari umugabo we wamukubise ahubwo ko yagiriwe nabi n’abajura bakamuhondagura bikomeye.

Teta Sandra akimara kubona amakuru y’uko yaba yakubiswe n’umugabo we yahise abinyomoza ku butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahamya ko ari amabandi yamukubise ku wa Gatanu ushize.

Amakuru y’uko Weasel yongeye gukubita Teta Sandra yasakajwe n’ikinyamakuru ‘Exclusive Bizz’ cyasohoye ifoto y’uyu mukobwa ugaragara nk’uwakubiswe bikomeye gusa nyiri ubwite yabihakanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO