Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu

Umunyamakurukazi wa KISS FM Sandrine Isheja yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu uje asanga umfura ye nayo y’umuhungu.

Uyu munsi taliki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo inkuru nziza yo kwibaruka mu muryango wa Kagame Peter na Sandrine Isheja yamenyekanye.

Uyu mwana w’umuhungu akurikiye imfura yabo nawe w’umuhungu witwa Karl ubu afite imyaka ine.

Sandrine Isheja usanzwe akora mu kiganiro kitwa ‘Kiss Breakfast’ hamwe na Nkusi Arthur kuri Kiss FM bamaze kumuha ikiruhuko aho yabaye asimbuwe na Annick Uwingabiye.

Isheja na Kagame bambikanye impeta y’urukundo ku wa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana imbere y’amategeko ku wa 15 Nyakanga 2016.

Umugabo we yaramutunguye ubwo yarari mu kiganiro amuha impano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO