Sat-B arinubira imisoro basabwa mu bitaramo byo muri East Africa

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, wanabaye igihe kinini mu Rwanda Sat-B arinubira imisoro y’umurengera yakwa abahanzi bajya gutaramira mu bihugu bindi byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bizimana Aboubakar Karume uzwi mu muziki nka ‘Sat-B’ ni umwe mu bikomerezwa kuri ubu mu muziki wo mu gihugu cy’Uburundi, aho atajya imbizi n’imisoro isabwa abahanzi bifuza gukorera ibitaramo mu bindi bihugu byo muri aka karere.

Ibi Sat-B yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 ishyirahamwe rya Afurika y’Iburasirazuba ritangiye gukorera mu gihugu cy’Uburundi.

Sat-B mbere y’uko akoresha umwanya yari yahawe wo kuririmbira abitabiriye ibyo birori byari biri kubera muri Kaminuza y’Uburundi muri Campus Mutanga, yabanje kwisabira kugabanyirizwa imisoro yakwa abahanzi batari abenegihugu, igihe bagiye gukorera ibitaramo ahandi.


Sat-B ahangayikishijwe n’imisoro basabwa mu bitaramo bikorerwa muri EA

Yagize ati: “Turi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’umuryango umwe ariko Umuririmbyi w’Umurundi agiye gukora igitaramo muri Tanzaniya atanga imisoro ingana n’amadorari ibihumbi bibiri $2000 bigatuma ntawubasha gukorayo ibyo bitaramo kandi twitwa ko turi mu mu muryango umwe, ndumva twakworoherezwa.”

Sat-B yakomeje yibariza kaminuza y’Uburundi niba ifite umubano wihariye n’andi makaminuza abarizwa muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyangwa se byibuze niba bajya bahererekanya abanyeshuri mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.

Ibi byose Sat-B akavuga ko bidahari bitewe n’uko nta bufatanye buri hagati y’ibi bihugu byose biwubarizwamo, ndetse agashimangira ko iyi misoro ibarizwa muri ibi bihugu mu gihe abahanzi bakeneye kujya kubikoreramo ibitaramo yakagombye kugabanywa.

Ibi birori Sat-B yaririmbyemo, byari bigamije no gutangiza kumugaragaro irushanwa ndetse ririmo n’ubukangurambaga byo gukora filime ngufi zivuye mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba byibuze bukagera ku batuye muri aka karere barenga Miliyoni 10.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO