Sauti Sol bamuritse headphones nshya bise PaceSol

Itsinda rya Sauti Sol rimwe mu yamaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika ku bufatanye n’ikigo cya ’Keep Pace Africa’ bashyize hanze headphones bise PaceSol mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi babo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru abagize itsinda rya Sauti Sol bagaragaje ko bishimiye izi headphones za PaceSol

Bakomeje bagira bati izi headphones zikubiyemo ibintu byinshi harimo urukundo mugaragira ibikorwa byacu ndetse n’ubuhanga bwa Pace isanzwe ifite uburambe mu gukora ibikoresho byinshi byifashishwa muri muzika

Bongeyeho ko ubu bashaka gukora ibicuruzwa byinshi bibahuza nk’itsinda aho bazakora ibijyanye n’imyenda n’ibindi bikoresho by’indashyikirwa muri muzika ibi bikaba byaratangajwe na Bien Aime Baraza.

Ku ruhande rwa Chimano we yavuze ko “PaceSol ari igikoresho ushobora gukoresha ahantu hose kandi ukagaragara neza nata muntu n’umwe ubangamiye kubera ubwiza ikoranye.

Umuhanzi akaba n’umuyobozi mukuru wa Keep Pace Africa ’J Blessing yavuze uyu mushinga wo gukora “PaceSol ari umwe mu mishinga myinshi iri imbere bafitanye na Sauti So.l

Ati “Ubu bufatanye ni ibyishimo byinshi mu rwego rwo kugaragaza ibirango by’Afurika bishobora kugeraho binyuze mu bufatanye. Coupling Sauti Sol na Sol Generation ya mantra ya D.O.P.E (Discipline, Order, Passion and Excellence) .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO