Se w’icyamamare ’The Rock’ yitabye imana

Rocky Johnson, Se wa The Rock uzwi cyane mu mikino yo gukirana yitabye imana afite imyaka 75 y’amavuko.

Se wa The Rock nawe yari icyamamare gikomeye mu mikino yo gukirana, dore ko yubatse izina ubwo ‘Rocky’ ryabaga ikimenyabose ubwo yinjiraga mu ihuriro rya ‘National Wrestling Alliance Georgia Champion ndetse na NWA Southern Heavyweight Memphis Champion.


Rocky Johnson witabye imana ku myaka 75 y’amavuko

Mu bufatanye na Tony Atlas, Rocky yari umwe mu birabura ba mbere bagize ikipe itsinda amarushanwa mpuzamahanga y’abakina imikino yo gukirana (World Wrestling Federation).

Uyu mukambwe witabye imana yaje guhagarika gukina iyi mikino mu mwaka 1991 ndetse arikumwe na Pat Patterson wahise atangira gutoza umuhungu we Dwayne bene iyi mikino.

Dwayne azakomeza kuba ikimenyabose muri iyi mikino yo gukirana mu mateka, dore ko asanzwe ari icyamamare muri WWE nka The Rock.

Mu ntangiriro y’iyi mikino ariko The Rock, yiyitaga ‘Rocky Maivia’, yaje gutabarwa na Se wakoze agashya ubwo yuriraga ku rurwaniro (stage) bitewe n’uko Sultan n’uwitwaga ‘The Iron Sheik’ bari bamaze kuvogera umuhunu we ahitwa Wrestlemania 13.

Muri Gashyantare 2008, Johnson yagizwe umwe mu bazahora bibukwa mu mukino wo gukirana mu cyiswe WWE Hall of Fame arikumwe na Sebukwe Peter Maivia.

Abinyujije ku rukuta nkoranyambaga rwa Twitter, Brutus Beefcake nawe uri muri WWE Hall of Fame yagize ati: “birababaje cyane kumva ko inshuti yanjye Rocky Johnson yitabye imana, yari umugabo mwiza nakundaga cyane! Imana iguhe umugisha Rocky kugeza ubwo tuzongera kubonana mu ijuru.”

Yihanganishije Dwayne Johnson n’umuryango we kubwo kubura umubyeyi wabo, wanabafashije gutera ikirenge mu cye.


Mama wa The Rock (ibumoso) The Rock (hagati) na Se wa The Rock witabye imana (iburyo)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO