Se wa Britney Spears ntabwo akiri umucungamutungo we

Icyamamare mu njyana ya pop muri Amerika Britney Spears ari mu byishimo nyuma yaho urukiko rwa Los Angeles rukemuye ikibazo yari afitanye na se cyo gucunga umutungo w’uyu muhanzikazi.

Ikinyamakuru USA Today cyo muri Amerika cyatangaje ko Urukiko rw’i Los Angeles rwafashe umwanzuro wo guha uburenganzira busesuye Britney Spears nyuma yo gusanga gukurikiranwa na se byari ibintu bibi kuri we.

Umucamanza Brenda Penny yatangaje ko bafashe iki cyemezo mu nyungu z’uyu muhanzikazi. Nyuma yo kumva impaka hagati y’abanyamategeko barimo uwa se wa Britney Spears ndetse n’uwe, yatangaje ko bitashoboka ko uyu muhanzikazi akomeza gukurikiranwa na se.

Ati “Uko ubu ibintu bimeze ntabwo bishoboka ko Britney yakomeza gukurikiranwa na se. Biragaragaza ubuzima bubi ndetse bisaba guhagarikwa kwa Jamie Spears guhera uyu munsi.”

Umucamanza yemeye ko John Zabel ariwe ugiye gufata inshingano zo gukurikirana imwe mu mitungo, nyuma yaho umunyamategeko w’uyu muhanzi Mathew Rosengart, abimusabye.

Ubu bugenzuzi bwashyizweho mu mwaka wa 2008 nyuma yaho uyu muhanzikazi agaragarije uburwayi bwo mu mutwe yahise ashyirwa mu biganza bya se nubwo bitaje kugenda neza kugeza ubwo urukiko rwemeje ko Jamie Spears atacyemerewe gukomeza gucunga umutungo w’umukobwa we .

Nyuma y’uko urukiko rufashe icyo cyemezo abakunzi ba Britney Spears bigabije imihanda bishimira icyo cyemezo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO