Se wa Diamond yamuburiye ngo ntazashakirwe umugore na Nyina

Se w’icyamamare Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, Abdul Juma arashaka ko umwana we ashaka uwo yihitiyemo, nyina atabigizemo uruhare.

Ibi Se wa Diamond yabivuze ubwo abanyamakuru bamubazaga impamvu uwahoze ari umugore we (Sanura ‘Sandra’ Kassim ) na mushiki wa Diamond aribo bagira ijambo rya nyuma mu kumuhitiramo ugomba kuzamubera umugore.

Mu magambo ya Abdul Juma, Se wa Diamond Platnumz yagize ati: “Diamond yakagombye kwihitiramo umugore ashaka ko bazabana bijyanye n’amahitamo ye bigakemukira rimwe.”

Hari ibyemezwa n’abari hafi y’uyu muryango ko Sanura ‘Sandra’ Kassim, Nyina wa Diamond Platnumz afata umwanzuro ntakuka ku cyemezo icyaricyo cyose umuhungu we aba ashaka gufata, yewe bikanagera no kuwo yifuza kuba yatereta cyangwa yavugana nawe.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzaniya byemezaga ko Sanura atigeze yishimira na gato umukobwa wari ucudikanye n’umuhungu we Hamisa Mobeto.


Abdul Juma ntiyifuza ko Diamond afatirwa ibyemezo na nyina

Ibi byaje no gutuma muri Gicurasi uwo mwaka, hari amakuru yavugaga ko mama wa Diamond yakubise Mobeto ubwo yamusangaga mu nzu ya Diamond iri Madale.

Sanura (mama wa Diamond ) aganira n’ikinyamakuru Global Publishers tariki 13 Gicurasi mu 2018, yasobanuye ko ibyo gukubita Mobeto byaje amaze kubona ko uwo mukobwa yaraye mu nzu y’umuhungu we, nyuma yo kuva mu gitaramo cya Mbosso.

Kuva icyo gihe, Nyina wa Diamond yahise atangira kuvuga ko afite uburenganzira busesuye bwo guhitiramo Diamond Platnumz umugore bagomba kubana.

Gusa mu mwaka wa 2018, bisa nk’aho yivuguruje ku magambo yari yaratangaje mbere y’aho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa ‘Risasi Vibes’ mu 2018.

Yagize ati: “Sinahitiramo Diamond umufasha bazabana ubuzima bwose, ni ibimureba, hari abo numvise bamugira inama yo gushaka Zari babanye kuva mu Ugushyingo 2014 ndetse bakanabyarana abana babiri.”

Mu mpera z’umwaka ushize ‘Mama Dangote’ nk’uko akunze kubyiyita, abinyujije muri video yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko umuhungu we azashaka aruko isaha y’imana yagize.

Gusa iyi mvugo ya Mama Dangote isa n’aho itumvikana neza mu matwi y’uwahoze ari umugabo we Abdul Juma, ku bijyanye n’ugomba gufatira icyemezo cy’urushako ku mwana wabo.


Esma Platnumz (iburyo), Sanura ‘Sandra’ Kassim (hagati) na Diamond (ibumoso)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO