Se wa Rihanna yavuze ikintu cyamutunguye ku mukobwa we

Se wa Rihanna Ronald Fenty, yatangaje ko yatunguwe no kubona umukobwa we atwite undi mwana ndetse avuga ko yatunguwe nabyo ku buryo bukomeye.

Bwana Ronald Fenty,ni Se wa Rihanna ndetse yabwiye ikinyamakuru TMZ ko iyi nkuru y’uko umukobwa we atwite umwana wa kabiri yamutunguye ubwo yari yitabiriye ibirori bya Super Bowl halftime show.

Umubyeyi wa Rihanna yavuze ko ubusanzwe atajya akunda kwinjira mu buzima bwite bw’umukobwa we hamwe n’umukwe we ndetse ni naho yahise avuga ko yatunguwe bikomeye.

Rihanna yagaragaje ko atwite inda y’umwana wa kabiri ku wa 13 Gashyantare 2023 ubwo yari arimo gutaramira abitabiriye ibirori bya Super Bowl halftime show.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO