Seburikoko imaze gutanga akazi ku barenga 150 yatumye abantu baha agaciro iby’iwacu

Kuri uyu munsi taliki ya 19 Werurwe nibwo filime y’uruhererekane ya Seburikoko yizihije isabukuru y’imyaka itandatu imaze yerekwa Abanyarwanda binyuze kuri Televiziyo y’igihugu. Abayibarizwamo bavuga ko icyo bishimira ari uko yatumye Abanyarwanda bakunda ibyabo byumwihariko muri Sinema.

Ni imwe muri filime z’uruhererekanze iri ku isonga mu zikunzwe mu Rwanda. Hari bamwe mu batangiranye nayo batakiyibarizwamo gusa ab’imena bo baracyayirimo.

Mu myaka itandatu ishize iyi filime yerekanwa kuri Televiziyo Rwanda byayihesheje gukundwa ku buryo n’abanyamahanga basigaye bayikunda kuko bashyiriweho n’uburyo bwo kuyireba binyuze kuri murandasi.

Ni filime yatanze akazi ku barenga 150

Ni filime y’uwitwa Misago Nelly Wilson. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashimiye abagiye babashyigikira kugeza na n’uyu munsi avuga ko yatanze n’akazi ku bantu barenga 150.

Ati “Turabashimira! Kuri iyi tariki, turizihiza imyaka 6 SEBURIKOKO imaze itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda! Ntabwo twakwibagirwa uko uyu munsi twumvaga tumerewe, aho twari dufite amatsiko menshi yo kubona igihangano cyacu kinyura kuri RTV!

Turashimira mwe mwese mwatubaye hafi kuko mwakunze & mukanakomeza kureba episodes dusohora buri munsi, guhera muri 2015.

Kuri ubu Seburikoko imaze gutwara ibihembo byinshi, imaze guha akazi abarenga 150, episodes zimaze gukorwa zirarenga 600, yakundishije abanyarwanda benshi kureba filime Nyarwanda n’ibindi byinshi... Ndashimira cyane Itsinda ryose n’ abakinnyi kubera kwitanga gukomeye bashyira muri Seburikoko .”

Yatumye Abanyarwanda bakunda ibyabo

Niyitegeka Gratien ni umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime dore ko ari nawe witwa izina ryayo – Seburikoko.

Aganira na GENESISBIZZ yavuze ko uburyo iyi filime yakunzwemo nabo ubwabo batabitekerezaga.

Ati “Byatumye abantu baha agaciro iby’iwacu, byateye ingabo mu bitugu abandi ba producers, Seburikoko yabyaye ama series menshi ashoboka, abatubaye hafi bose ni ukubashimira bidashira barakoze kandi bakomeze kutubera ba ambasaderi.”

Ni iki wowe wavuga kuri Seburikoko muri iyi myaka itandatu?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO