Selena Gomez yasomye umuhanzi ukiri muto wo muri Nigeria bitangaza benshi

Umuhanzikazi w’icyogere ku Isi Serena Gomez akomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yasomye umunya Nigeria Rema uri mu bahanzi bakiri bato bakunzwe wari mu gitaramo I Los Angeles.
Mu mashusho yagaragaye yerekana Selena Gomez asoma Rema inshuro ebyiri ku itama byerekana ibyiyumviro bikomeye uyu muhanzikazi yari afitiye uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko.
Rema nawe yifashishije Twitter ye abwira abamukurukirana ko akunda cyane umuhanzikazi Selena Gomez.
Amakuru mashya ahari ni uko Selena Gomez yahise atanga integuza z’indirimbo nshya ari gukorana na Rema wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Calm Down’