Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi uri mu bakomeye ku Isi Selena Gomez yasabye abantu ko bareka gusereza Hailey baldwin umufasha wa Justin Beiber nyuma yo gutangaza ko atariwe watandukanyije Selena Gomez na Justin Beiber.
Mu minsi ishize nibwo umunyamideli Baldwin yatangaje byinshi ku mubano we n’umugabo we ndetse ahamya ko atigeze atandukanya Selena Gomez na Justin Beiber.
Akimara gutangaza aya magambo abakunzi ba Justin Beiber na Selena Gomez batangiye kwikoma bikomeye uyu munyamideli ndetse batangira kumusereza bikomeye bakamwita umubeshyi kuko bamushinja gutandukanya aba bombi.
Nyamara Selena Gomez we yafashe iyambere asaba abantu kureka kwibasira umugore wa Justin Beiber.
Selena Gomez yifashishije amashusho maze ayashyira kuri Tik Tok maze asaba abantu kureka gusereza Hailey Baldwin.
Ikinyamakuru US Weekly kivuga ko byatangaje benshi kubona Selena Gomez asaba abantu kutibasira Hailey Baldwin bigasa nk’aho agiye kuruhande rwe mu gihe byari bizwi ko aba bombi batumvikana kuva yatandukana na Justin Bieber .