Selena Gomez yatangaje ko arembejwe n’amagambo y’abantu

Umuhanzikazi ufite izina rikomeye ku Isi Selena Gomez yatangaje ko arembejwe n’amagambo y’abantu batamworoheye bitewe n’uburyo akomeje kugarukwahio mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera ajyereranywa n’umugore wa Justin beiber bahoze bakundana.

Selena Gomez avuga ko arambiwe guhora mu bitangazamakuru abantu bamugarukaho ndetse yasdabye ko bamworohera aho ahamya ko ari mu bihe bikomeye.

Mu magambo ye yagize ati: ’’Ndi mu bihe binkomereye, simbona impamvu abantu batarekeraho kumvugaho’’.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko abantu bakwiye kumwereka urukundo mu kigwi cyo kumuvuga ibibi gusa.

Uyu muhanzikazi avuga ko yafashe umwanzuro wo gutera umugongo imbuga nkoranyambaga kugirango atazajya arushaho kugenda abona amagambo mabi avugwaho umunsi ku wundi.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO