Sempoma Felix yagizwe umutoza wa Team Rwanda

Sempoma Felix usanzwe ari umutoza wa Benediction Ignite yahawe inshingano nshya zo gutoza ikipe y’igihugu y’amagare mbere y’uko amarushanwa ya Tour du Rwanda atangira .

Uyu mwanya awushyizweho mu ghe yari amaze amezi arenga icumi akora akazi mu ikipe y’igihugu nk’umunyabiraka mu gihe uwari umutoza Sterling Magnell, amasezerano ye yari yararangiye.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yatangaje ko Sempoma Felix yagizwe umutoza nyuma y’umusaruro mwiza yagaragaje ubwo yabikoraga nk’umukorerabushake .

Yakomeje avuga ko mu gihe ikipe y’igihugu iri kwitegura Tour du Rwanda kuva tariki ya 2-9 Gicurasi 202.

Ati "Twamuhaye izi nshingano kuko tumwizeye. Afite inshingano ikomeye yo gutegura Tour du Rwanda no gushaka umusaruro mwiza kuko kuva Tour du Rwanda ivuye kuri 2.1 ntituratsinda, turashaka kuyitegura neza ngo twongere guha abanyarwanda ibyishimo.”

Abdallah asoza yavuze ko umutoza yahawe aya mezi bitewe n’ingengo y’imari ya Leta isozwa muri Kamena ariko ngo intego bari bafite ni iyo gushaka umutoza ufite impamyabumenyi ihanitse ya UCI wo gukora anafasha abatoza b’imbere mu gihugu ariko ngo baracyaganira na Minisiteri ya Siporo ngo ibibafashemo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO