Senderi mu ndirimbo nshya ati “Ubu abagabo bibagiwe agahiye, bari ku gikoma"

Senderi International Hit yasohoye indirimbo nshya yitwa “Coronavirus gezaho” ijyanye n’ibihe Isi irimo by’amaga byatewe n’icyoroze cya Coronavirus avuga ko bitewe n’ubuzima bamwe babayeho hari ababangamiwe.

Senderi yasohoye iyi ndirimbo mugihe yaheruka iyo yakoze ku munsi wahariwe abagore nabwo avuga ku byiza byabo.

Iyo yasohoye ivuga ku cyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi muri iki gihe.

Aganira na Genesisbizz yavuze ko indirimbo ye yayise ‘Coronavirus gezaho’, aha aba avuga ko iki cyorezo cyaraje abantu rwa ntambi ndetse n’igihombo kinini ku bihugu binyuranye ku Isi.

Ati “Corona watumye abagabo bamenyereye agahiye banyarukira ku gikoma, coronavirus watumye abakobwa benshi babura amafaranga ya internet ngo baganire n’abasore, bamwe mu basore bo bararyama matora zaritse…”

Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) abahanzi banyuranye bagiye bakora indirimbo z’ubukangurambaga ndetse n’ubutumwa buvuga byinshi kuri iki cyorezo ariko mu buryo bwo gufasha bamwe gukomeza kwirinda.

Uretse Senderi n’abandi bahanzi mu Rwanda barimo Mani Martin na Jay Polly baheruka gufatanya indirimbo ivuga kuri iki cyorezo. Abandi bazikoze ni Oda Paccy afatanyije na Alto hamwe na Dj Pius n’abandi.

Umva indirimbo nshya ya Eric Senderi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO