Serena Williams ntabwo azitabira amarushanwa ya US open

Serena Williams ni amarushanwa menshi ya tennis yitabiriye ndetse akanayegukana gusa irushanwa rikomeye rya tennis ryo muri Amerika rizwi nka US open ribura iminsi mike ngo ritangire yatangaje ko atazaryitabira.

Serena Jameka Williams wamenyekanye cyane nka Serena Williams ni umukinnyi wa tennis wabigize umwuga wavutse tariki 26 Nzeri 1981 avukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Serena Williams yagiye yegukana amarushanwa menshi y’umukino wa tennis mu cyiciro cy’abagore aho twavuga nka Grand Slam Singles, aho amaze kuyegukana inshuro 23.

Kugirango wegukane Grand Slam Single imwe bigusaba ko uba waratsinze imikino ya shampiyona enye zikomeye ku rwego rw’isi mu mwaka umwe w’imikino.

Ugomba gutsinda shampiyona ya Ositaraliya, Ubufaransa, Ubwongereza (Wimbledon) na shampiyona y’Amerika byose icyarimwe.

Serena Williams yegukanye amarushanwa menshi.

Serena Williams umaze kwegukana irushanwa rya US open inshuro esheshatu aheruka gutangaza ko iry’uyu mwaka atazaryitabira.

Selena Williams w’imyaka 39 yikuye mu mukino yari ari gukinira i Wimbledon mu kwezi kwa Kamena nyuma yuko yanyereye mu kibuga bikamuviramo imvune y’akaguru.

Avuga ko n’ubu iyo mvune ye itarakira neza ku buryo yatangira imyiteguro y’amarushanwa ya US open abura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo atangire kuko biteganyijwe ko izatangira ku wa mbere tariki 30 Kanama 2021 ndetse icyiciro cy’abagore bahatanira US open biteganyijwe ko cyizasozwa tariki 11 Nzeri 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Serena Williams yatangaje ko atazitabira aya marushanwa ya US open kubera afite imvune y’akaguru itarakira neza.

Yaranditse ati ’’Nyuma yo gukurikirana inama zitandukanye nagiye ngirwa n’abaganga banjye n’ikipe ishinzwe gukurikirana iby’ubuzima bwanjye, nafashe umwanzuro wo kwikura mu marushanwa ya US open kugirango umubiri wanjye ubanze ukire neza imvune y’akaguru."

Yarongeye ati’’ New York ni umwe mu mijyi myiza cyane ku isi ndetse ni ahantu nkunda gukinira, nzakumbura kureba abafana gusa n’ubundi tuzaba turi kumwe twese ku mutima nubwo nzaba ndi kure. Ndabashimiye cyane ku bwo kunshyigikira n’urukundo rwanyu."


Serena Williams ntazitabira amarushanwa ya US open.


Ishyirahamwe ry’abagore bakina tennis ku isi (The Women’s Tennis Association) ryamushyize ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abagore bakina tennis hagati y’umwaka wa 2002 na 2017.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO