Serge Iyamuremye yamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umukunzi we

Serge Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho asanze umukunzi we Uburiza Sandrine uba muri iki gihugu.
Kugeza aka kanya nta makuru ahagije avuga ku mukunzi wa Serge gusa ni umukobwa wamwihebeye kuko bivugwa ko bamaze gusezerana mu mategeko nubwo babigize ubwiru.
Uyu mukunzi wa Serge yagize ati: Iyo bitaza kuba ubuntu bwayo mba narabayeho mu kinyoma.
Ubu butumwa bwe bwakurikiwe n’ibendera ry’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi Serge Iyamuremye yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe na mugenzi we ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bwana Patient Bizimana nawe yimukiye muri iki gihugu.
Bwana Iyamuremye Serge akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu mwaka wa 2012 ndetse kuva icyo gihe yatangaje ko agomba gukora uyu muziki nk’umuhamagaro we.
Umuhanzi Serge Iyamuremye yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umukunzi we.