Serge Iyamuramye yihaye intego yo gukesha abana bo mu muhanda

Umuramyi Serge Iyamuremye yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana bo ku muhanda akajya abambika kugirango nabo base neza. Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru.

Mu bahanzi ba Gospel mu Rwanda muri iyi minsi bari mu myiteguro y’igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live cyateguwe na Metts Rwanda Service.

Uko abahanzi bahujwe n’itangazamakuru buri umwe avuga ku mushinga afite ariko naneno bakibanda kuri icyo gitaramo.

Ku munsi w’ejo hashize abahanzi baganiriye n’itangazamakuru harimo Serge Iyamuremye, itsinda rya Kingdom Ministries na Rata Jah Naychan.

Umuramyi Serge Iyamuremye yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana bo ku muhanda akajya abambika imyenda kugirango base neza.

Ati “Ubu nonaha sinabivugaho ariko burya nkuko umushinga wanjye ugambiriye guteza imbere abana bo ku muhanda nyuma yo guhura n’umwana nkamufasha kubona imyambaro byatumye nshyiramo ingufu nyinshi kugira ngo n’abandi bose bazabashe kuyibona kugira ngo babone ibyishimo byo gushima uwitema.”

Uwari uhagarariye itsinda rya Kingdom Ministries yavuze ko mu mishinga bafite ari ugufasha urubyiruko ruva kugororerwa Iwawa mu kubafasha kwiteza imbere nyuma y’amahugurwa baba bavuyemo.

Rata Jah Naychan witabiriye iki kiganiro nawe yagize ati “Mfite imishinga myinshi kandi ishyigikira urubyiruko umwe mu yo nifuza guteza imbere ni uwo guhuza abana bakiri bato bafite impano n’abahanzi bateye imbere muri make bamaze kuba ibyamamare bavuga rikijyana kuko niho mbona izingiro ry’uruganda rwa muzika nyarwanda.”

Biteganyijwe ko tariki ya 30 Nzeri 2021 aribwo umuhanzi uzaba yagaragaje umushinga mwiza ugahiga indi azahabwa akayabo ka miliyoni 7 ziziyongera ku mafaranga azaba yarabonye mu gutorwa ku butumwa bugufi, bivuze ko muri abo bahanzi bose uko ari 15 nta n’umwe uzabura ikintu atahana.

Kingdom Ministries bavuze ko umushinga wabo ari ugufasga urubyiruko ruvuye kugorerwa Iwawa

Serge Iyamuremye yavuze ko we n’umuryango bazambika abana bo ku muhanda

Rata Jah Naychan we yifuza kuzafasha abahanzi bakiri bato guhura n’ibyamamare

Amafoto yerekana uko watora umuhanzi ushyigikiye



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO