Umuramyi Serugo Jaques uba mu Buholandi yasohoye indirimbo ’Mpa kunyurwa’

Umuhanzi Serugo Jaques uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana usanzwe akorera mu Buholandi yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Mpakunyurwa" irimo ubutumwa bwo kumenya neza ko iyo ufite Yesu uba ugomba kunyurwa n’uko ubayeho neza .

Jaques asohoye iyi ndirimbo mpa kunyurwa nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana nka Ntirugereranywa, Akanwa kanjye, Gakondo n’izindi nyinshi yagiye akora mu gihe cy’imyaka ibiri amaze muri Muzika.

Uyu musore yatangarije Genesisbizz byinsi ku rugendo rwe muri muzika yo guhimbaza Imana aho we kugeza ubu yahisemo gukora Indirimbo zihimbaza Imana kuko umuhamagaro we ariho wamwerekeje.

Yagize ati “ Rwose gukora indirimbo zihimbaza numvaga nshaka ko ijambo rya Yesu Kristo rigera kure kw’isi yose kandi ndabishoboye nzakomeza mparanire ko rigera kure."

Serugo winjiye mu muziki mu mwaka wa 2019 yadutangarije ko ubwo yatangiraga uru rugendo byabanje kumugora cyane aho yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi ariko aranga akomeza kubikora.

Mu gusoza ikiganiro na Serugo twamubajije abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza adutangriza ko abenshi abazi ko agize amahirwe yakorana nabo kuko bose ari abahanga kandi yabonye yabigiraho byinshi mu rugendo rwe.

Indirimbo Mpakunyurwa yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro naho amashusho atunganyirizwa mu ntara y’amajyarugu mu Kinigi na Fayzo Pro.

Kanda hano urebe indirimbo mpa Kunyurwa ya Serugo Jaques

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO