Shaddy Boo, Davis D, The Ben, Knowless…Bahataniye ibihembo muri East Africa Fashion Awards

Ibyamamare Nyarwanda bifite aho bihurira n’imideli biri guhatanira ibihembo muri East Africa Fashion Awards 2020 muri abo harimo Shaddy Boo, Sacha kate bazwi ku mbuga nkoranyambaga, Meddy, The Ben, Knowless, Davis D n’abandi.

Ibi bihembo aba bahatanyemo bizatangwa taliki ya 30 Nyakanga 2020 gusa bizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuhanzi Davis D nawe yagize amahirwe yo kuba ari mu bahatanye bitewe n’indirimbo ye yitwa “Dede” ihatanye n’izindi nka ‘Uno’ ya Harmonize, ‘The One’ ya Diamond Platnumz, ‘Utuuja’ ya Rema na B2C…Aba bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza ifite amashusho arimo uguhanga imideli cyane (Most Fashionable music video of the year).

Umuhanzi uberwa muri East Africa abahatanye mu Rwanda ni “Meddy na The Ben” abo barikumwe ni Diamond Platnumz, Fik Fameika, Otile Brown, Eddy Kenzo n’abandi.

“Butera Knowless na Chalry na Nina” bahanganye mu kiciro cya East Africa’s stylish female artiste of the year, harimo n’abandi bahanzi bazwi nka Vanessa Mdee.

Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda Shaddy Boo ari kumwe na Sacha Kate bahanganye mu kiciro cya East Africa’s female fashionista of the year.

Mu banyarwanda bari guhatanira ibi bihembo, harimo Kabano Franco uri guhatana mu kiciro cya rwiyemezamirimo mwiza ukora ibifatanye isano na Fashion.

Umunyamakuru Davy Karmel na Sonia Mugabo bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s Emerging Fashion Designer of the year.

Franck Axel na studio ya NIB bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s best fashion photographer of the year.

Kigali Fashion week na Collective Rw ni ibitaramo biri guhatana mu kiciro cya East Africa’s fashion week of the year.

Uzi Collections na Haute Baso bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s female fashion designer of the year.

Mucyo Sandrine we ari guhatana mu kiciro cya East Africa’s Female model of the year.
Milly Umuhoza na Sandrine Souvorov bari guhatana mu kiciro cya East Africa’s Makeup Artist of the Year.

Umunyamakuru Christelle Kabagire ari guhatana mu kiciro cya East Africa’s most stylish female host of the year no mu kiciro cya East Africa’s most stylish female media personality of the year ahanganyemo n’umunyamakuru Makeda Mahadeo.

Moshions Na House of Tayo bahanganye mu kiciro cya East Africa’s male fashion designer of the year.

Abategura ibi bihembo, bazahemba abantu bose bagize uruhare mu iterambere rya fashion mu bihugu bihuriye muri East Africa harimo u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO