Shaddy Boo yahuye n’umunyarwenya ‘Grand M’ afitiye amarangamutima y’urukundo
- by BONNA KUKU
- 14/06/2021 saa 10:00

Umunyarwandakazi uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yahuye n’umuhanzi akaba n’umunyarwenya ukomoka muri Mali uzwi ku izina rya Grand M avuga ko yigaruriye umutima we.
Shaddy Boo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahashyize ifoto ari kumwe n’uyu munyarwenya ukunzwe cyane muri Afurika.Inyuma y’iyo foto arengejeho ijambo ryo mu cyongereza ati “My Crush.”
Kuri iyo foto ntabwo bigaragara igihugu aba bombi bahuriyemo gusa ni uko ubwo uyu munyarwenya Grand M yafata iyi foto yari ari mu mujyi wa Abidjan ho muri Côte d’Ivoire kuko yanahahuriye n’umukinnyi Samuel Etoo nkuko bigaragara ko atigeze ahindura imyenda yifotoranyije na Shaddy Boo.
Mu bakurikirana Shaddy Boo batunguwe no kubona yarahuye n’iki cyamamare bamwe ngo bumvaga ko atabaho.
Umwe yagize ati “Simbabeshye uyu muntu numvaga atabaho mu byukuri natekerezaga ko ari ibipupe bya snapchat.”
Amazina ye ni Mohamed Nantoume yavutse taliki ya 15 Ukuboza 2000, Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo yise Messi biturutse ku rukundo yakundaga uyu mukinnyi w’igihanganye ku Isi.
Uyu musore wabaye icyamamare kubera amashusho ye agenda atambutswa ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 ku rubuga rwa Instagram.
Amashusho ye asetsa abantu yagiye asakara cyane
Shaddy Boo avuga ko uyu musore yamutwaye uruhu n’uruhande
Hari abajya bamwibeshyaho ko ashaje gusa yavutse muri 2000