Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku bw’amafoto agaragaza ubwiza bwe no kwamamaza ibikorwa binyuranye,ubusanzwe arangwa n’ibikorwa by’imyidagaduro no guhora asusurutse bihabanye n’ibi bihe arimo.
Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo mu myidagaduro yo mu Rwanda, ugerageza gusura imbuga nkoranyambaga ze zirimo instagram aratungurwa n’amafoto ari gusangiza abafana be aherekejwe n’ubutumwa bwiganjemo umubabaro n’agahinda gakabije.
Nkuko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye,GENESISBIZZ twasuye imbuga nkoranyambaga za Shaddyboo zirimo Instagram dutungurwa n’ubutumwa ari gusangiza abafana bwiganjemo umubabaro n’agahinda bikabije bigaragaza ko yaba ari mu bihe bitamworoheye.
Shaddyboo yaherukaga kuvugwa nanone ubwo hasakaraga amafoto amugaragaza ari gusomana n’indi nkumi yibajijweho na benshi, bagakeka ko Shaddyboo nawe yaba ari umutinganyi.
Ni amafoto yasakaye ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse mu bitekerezo bitandukanye abantu bagiye batanga, abenshi bagiye bavuga ko ari amabara ndetse ko Shaddyboo yakoze amahano akomeye cyane.
Shaddyboo yavuze ko aya mafoto uwayafashe atari azi icyo agamije, “gusa ni amafoto asanzwe” ndetse ko ibyo abantu bakeka atari byo.