Shaddyboo yahaye gasopo abakomeje guha intebe ibinyoma bamwitiranya n’umukobwa ukina filimi z’urukozasoni

Mbabazi Shadia benshi bazi ku izina rya Shaddyboo kuri ubu yamaze guca impaka ndetse atanga na gasopo ku bantu benshi bakomeje kumwitiranya n’umugore ukina filimi z’urukozasoni.

Guhera ku italiki ya 19 Ukwakira 2022 ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agaragaza umukobwa usa na Shaddyboo arimo gukora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Shaddyboo akibona ibi byose yahise yifashisha imbuga nkoranyambaga ahita yamaganira kure ibi bihuha kuko ngo ababivuga bagamije kumuharabika.

Mu magambo ye Shaddyboo yagize ati:"Ni abantu biyemeje kumparabika bansiga isura mbi, ibyo maze kubimenyera. Banyura mu nzira nyinshi. Biriya byabanje kuvugwa umwaka ushize tugaragaza ukuri, ariko ikigaragara ntabwo banyuzwe, urabona ko bakingabaho ibitero."

Shaddyboo avuga ko umuntu wese uzi ukuri arebye amashusho ari gusakazwa yabona ko atandukanye na we, kuko ntaho ahuriye n’uyu mugore.

Shaddyboo kandi avuga ko ibi bitajya bimuca intege kuko biba ari ibinyoma byambaye ubusa.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO