Shaddyboo yegukanye igihembo cya Queen of Instagram muri Rwanda Influenncer Awards 2021

Shaddyboo yegukanye igihembo cya Queen of Instagram mu bihembo byaraye bitanzwe na Rwanda Influencer Awards mu rwego rwo gushimira abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bisata bitandukanye nka sinema n’ibindi.

Mbabazi Shadia wamamaye ku izina Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga yegukanye igihembo cyatanzwe na Rwanda Influencer Awards nka Queen Of Instagram.

Shaddyboo yegukanye iki gihembo yari ahataniye n’abandi batandukanye ku rubuga rwa Instagram nka Uwase Muyango, David Bayingana, Junior Giti na Pattycope.

Iki gihembo akibonye nyuma y’uko mu minsi ishize, Uyu mugore aheruka kuzuza abamukurikira basaga miliyoni kuri konti ye ya Instagram, Ubu akaba ariwe mugore wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi kuri uru rubuga mu Rwanda mu gihe Gatwa ari we mugabo ukurikirwa cyane aho afite abasaga miliyoni ebyiri.

Shaddyboo yegukanye igihembo cya Queen of Instagram mu kiciro cya Social Media Influencer kuri Instagram.

Ibindi byamamare byahawe ibihembo harimo Clapton Kibonge wegukanye igihembo cy’umunyarwenya mwiza ahigitse abo bari bahanganye barimo abagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, Arthur Nkusi, Joshua na Rusine.

Clapton Kibonge niwe wegukanye igihembo cy’umunyarwenya mwiza.

Muri ibi byiciro kandi harimo abahatanira ibihembo bya Content Creator Influencers byarimo abanyamakuru bakora ibiganiro kuri Youtube barimo: Murungi Sabin wa Isimbi TV, Nyarwaya Innocent wa Yago TV Show, Rose Nishimwe wa Rose TV Show, Dushimimana Jean de Dieu wa Dash Dash TV na Irene Murindahabi wa MIE Empire.

Dore urutonde rwa buri kiciro n’ababihataniraga uko byari biteye:








Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO