Shaddyboo yongeye gutomagiza umukunzi we ndetse aranamusoma bikomeye (AMAFOTO)

Burya urukundo ni rwiza iyaba rwarambaga ntirushire kuko urukundo rukomeje gushinga imizi hagati ya Shaddyboo n’umukunzi we nyuma y’aho yongeye kumutakagiza ku buryo bukomeye ndetse akanamusoma.

Shaddyboo yifashishije Instagaram ye maze agaragaza ifoto ye n’umukunzi maze arangije ayiherekeza amagambo agira ati:”Ndifuza kukubera ahantu heza ho kugana yaba wagize umunsi mwiza cyangwa mubi..Manzi ndagukunda.”

Mu minsi ishize kandi nibwo Shaddyboo yari yongeye kwereka amarangamutima akomeye umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko dore ko urukundo rw’aba bombi rukomeje kugenda rutangaza abantu benshi.

Magingo aya umunyarwandakazi Mbabazi Shadia ni umwe mu bantu b’inyamamare ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda dore ko akurikirwa n’abantu basaga Miliyoni kuri instagram ye.


Shaddyboo yasomye umukunzi we ku buryo bwimbitse

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO