Shakira yarebanye ay’ingwe na Gerard Pique ubwo aba bombi bashyigikiraga umwana wabo mu mukino wa Baseball

Kugeza ubu umubano wa Gerard Pique n’uwahoze ari umugore we Shakira ukomeje kuba mubi dore ko aba bombi nta numwe wigeze arebana n’undi cyangwa ngo basuhuzanye ubwo bashyigikiraga umwaana wabo mu mukino wa Baseball.

Nyuma yo gutandukana aba bombi bongeye guhuzwa n’umukino umuhungu wabo w’imyaka 9 witwa Milan yakinaga aho uyu mukino wa Baseball waberaga mu Mujyi wa Barcelona.

Shakira yari yazanye n’inshuti ze kwihera amaso umukino umuhungu we yakinaga ndetse yari yanaherekejwe na Mama we umubyara bicaranye mu gihe itigeze anasuhuzanya na Gerard Pique.

Ntabwo aba bombi bigeze banasuhuzanya namba kugeza umukino urangiye ndetse nta numwe wigeze anabasha gusezera kuri mugenzi we.

Bombi batandukanye ubwo umukino umuhungu wabo yakinaga wari uhumuje aho ngo Shakira we yakomereje mu gace bita Dugout akahamara akandi kanya aruhuka.


Shakira ubwo yashyigikiraga umuhungu we mu mukino wa Baseball ntabwo yigeze asuhuzanya n’uwahoze ari umugabo we Gerard Pique

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO