Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi w’icyogere ku Isi Shakira nyuma yo gutandukana n’umugabo we Gerrard Pique yafashe umwanzuro ahimba indirimbo ikubiyemo ubuhemu uyu mugabo yamukoreye.
Shakira na Gerrard Pique batandukanye ubwo bari bamaranye imyaka igera kuri 12 ndetse bari bafitanye n’abana 2.
Ubwo Shakira yatandukanaga na Pique buri umwe yakunze kwigira miseke igoroye ndetse buri umwe yagiye ashinja mugenzi we ko ariwe nyirabayazana.
Nyuma yo gutandukana Shakira yasohoye indirimbo nshya yumvikanamo amagambo akomeye abwira uyu mukinnyi batandukanye.
Indirimbo ’Monotonia’ niyo umuhanzikazi w’icyogere yahimbye maze yibasira Gerard Pique batandukanye amushinja kutamuha urukundo nyarwo.
Muri iyi ndirimbo Shakira agira ati :" Byari ngombwa gusezeranaho kuko ibyacu byari birangiye. Ntarukundo wari ukimfitiye byose byari ibinyoma, ndibaza impamvu ntabibonaga kera’’.
Kugeza ubu iyi niyo ndirimbo ya mbere Shakira asohoye kuva yatandukana na Gerrard Pique ndetse iyi ndirimbo yasubije abafana benshi bakunze kumusaba ko yabakorera indirimbo isobanura umubano we na Pique icyatumye ugera ku iherezo.