Shakira yongeye kwibasira bikomeye inkumi yamutwaye uwahoze ari umugabo we Gerard Pique

Kuva umuhanzikazi w’icyogere Shakira yatandukana n’uwari umugabo we Gerard Pique ntabwo yahwemye kwikoma bikomeye umukunzi mushya witwa Clara Chia kuri ubu uri mu rukundo ruhamye na Bwana Pique.
Ese Ubundi ni ibiki Shakira yatangaje kuri Clara Chia wamutwaye umugabo?
Ubwo yagabniraga n’itangazamakuru Shakira ntabwo yatinye kugaragaza uko yiyumva nyuma yo gutandukana na Pique mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize aho bari bamaranye imyaka igera kuri 11 yose babana nk’umugabo n’umugore.
Shakira yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangira kujora bikomeye Clara Chia wamutwaye umugabo.
Mu magambo ye yagize ati:Hari umwanya ikuzimu uteganyirijwe abagore badafasha bagenzi babo ahubwo bakihutira kubasenyera.
Ndetse iki gihe yabitangarije Enrique Acevedo wa Canal Estrellas kuwa mbere w’iki cyumweru.
Icyakora uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko yifitiye icyizere gihagihje muri we nubwo bwose inzozi ze zo kugira umuryango mugari w’abana bari kumwe na papa wabo hamwe na Mama zitakomeje kuba impamo gusa avuga ko muri byiose ashimira Imana.
Yatangaje ko umugore wese aba akeneye iruhande rwe umugabo kugirango amufashe kuzuza inshingano aho abana bagomba kuba bari hagati y’ababyeyi bombi.
Mu magambo ye yakomeje agira ati: Birashoboka ko hari igihe utuzuza inzozi zawe uko bikwiye ariko nanone ntekereza ko abana banjye ngomba kubaha urukundo rukwiye umunsi ku wundi.
Umunsi ku wundi amarangamutima yanjye yahoze ashingiye cyane ku bagabo ndetse ni kenshi nagiye ntanga urukundo rwanjye rwose icyakora kugeza ubu maze kumva neza uburyo nkwiye kubaho nta numwe nishingikirijeho.
Urukundo rwa Shakira na Pique rwatangiye gututumba ubwo aba bombi bahuriraga mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010 mbere gato y’imikino y’igikombe cy’Isi dore ko Shakira ariwe wari wahimbye indirimbo Waka waka yari ijyanye n’icyo gikombe cy’Isi byanarangiye cyegukanywe na Espagne Pique akinira.
Kuva umuhanzikazi w’icyogere Shakira yatandukana n’uwari umugabo we Gerard Pique ntabwo yahwemye kwikoma bikomeye umukunzi mushya witwa Clara Chia kuri ubu uri mu rukundo ruhamye na Bwana Pique.
Gerard Pique ari kumwe n’umukunzi we Clara Chia.
Shakira na Gerard Pique babyaranye abana babiri b’abahungu.