Shampiyona irimo guhangana cyane! nyuma yo gukandagiza akarenge ke muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo yahise atangaza amagambo akomeye

Kizigenza Cristiano Ronaldo yamaze kugera mu gihugu cya Saudi Arabia ndetse yasobanuye ko ku mugabane w’i Burayi yakoze ibishoboka byose akitwara neza kandi ngo shampiyona agiyemo irimo guhatana bidasanzwe

Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye avuga ko iteka mu mupira w’amaguru abantu bihutira kuvuga nyamara batazi ingorane zibamo ndetse yahise aboneraho gutangaza ko shampiyona ya Saudi Arabia itoroshye.

Uyu mugabo mu magambo ye yagize ati:iyi shampiyona irimo guhatana ndetse rwose ndumva ntewe ishema nayo kandi mu by’ukuri i Burayi nakoze buri kimwe cyose.

Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice nk’umukinnyi wa Al Nasrr ndetse kugeza ubu niwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka y’umupira wamaguru ku isi.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO