Sheebah Karungi yagize icyo avuga ku rugomo rwakorewe Sandra Teta

Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba ariwe Sheebah Karungi kuri ubu yamaze kugaragaza agahinda yatewe n’urugomo Weasel yakoreye Sandra Teta.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Sheebah Karungi yakoze kuwa 11 Kanama 2022 ubwo yari abajijwe icyo atekereza ku bimaze iminsi bivugwa hagati ya Weasel na Sandra Teta.
Sheebah yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ibyo Weasel yakoze, aboneraho no kugira inama abagore ko ntawe ukwiye guhohoterwa.
Mu magambo ye Sheebah yagize ati:“Abanzi bazi ko ndi impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, sinkunda umugabo uwo ariwe wese wahohotera umugore, ntabwo bikwiye! Mushobora gutandukana mu mahoro niba koko kubana bibananiye. Ibyo Weasel yakoze ni amakosa kandi ntibikwiye.”
Sheebah yavuze ko Weasel akwiye gukurikiranwa mu butabera kandi ahamya ko yizeye ko abo bireba bari kubikurikirana.
Sheebah Karungi yatewe agahinda n’urugomo umuhanzi Weasel yakoreye umunyarwandakazi Sandra Teta.