Sheebah Karungi yasesekaye I Kigali maze atakagiza u Rwanda karahava

Umuhanzikazi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda ariwe Sheebah Karungi yasesekaye mu Rwanda ndetse atangazako aba yumva asa nugeze mu rugo kuko ngo yiyumvamo ko nawe ari nk’Umunyarwandakazi.
Sheebah Karungi yageze i Kigali aho yitabiriye Iserukiramuco ATHF rizanitabirwa na Kizz Daniel riteganyijwe kubera kuri Canal Olympia kuva kuwa 12 kugeza kuwa 13 Kanama 2022.
Uyu muhanzikazi yatangarije itangazamakuru ko yiteguye guha Abanyarwanda igitaramo cyiza cyane kuko ngo abafitiye udushya dutandukanye.
Mu magambo ye yagize ati “Nditeguye kandi ndizeza abakunzi banjye ko nzabaha igitaramo cy’umuriro,bitegure kuryoherwa!”
Yakomeje agira ati “Ndumva nishimye, njye igice kinini niyumva nk’Umunyarwandakazi. Aha ni mu rugo ni naho natangiriye umwuga wanjye igihe nari umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.”
Muri iri Serukiramuco, hazaririmba kandi abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi.
Sheebah Karungi yakiriwe na Ariel Wayz