Sheikh yanenze Diamond wubatse umusigiti akoresheje ibyavuye mu muziki udahimbaza Imana

Icyamamare muri Afurika no ku isi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzaniya, aherutse kwizihiza Yubile y’imyaka 10 amaze mu muziki, ndetse anashimira abamufashije kuzamuka barimo n’abo ku ivuko [Kigoma], bataramanye nawe mu gitaramo cy’ubuntu.

Nyuma y’iki gitaramo, Diamond yamuritse umusigiti yubatse ku ivuko ry’iwabo [Kigoma], kugira ngo ujye uhuriza hamwe abizera mu kuramya imana muri aka gace k’iwabo.

Iri turo ariko ntiryishimiwe habe na gato na bamwe mu batuye Tanzaniya barimo n’umunyamabanga w’Abayisilamu ‘Sheikh Issa Ponda’ wafashe iki gikorwa nk’ikitemewe mu mahame y’abo.

Uyu musigiti wiswe ‘Al Aziz Mosque’ washyizwe ahagaragara n’uyu muhanzi tariki 30 Ukuboza 2019, ukurura umwuka mubi hagati y’umuryango mugari w’Abasilamu muri Tanzaniya.

Kuba Diamond yaravanye imibereho ye mu muziki udahimbaza imana, benshi bemeje ko ibyo yakoresheje mu kubaka umusigiti byavuye mu nzira zihabanye n’imyizerere y’idini rya Isilamu ndetse n’umuco.

Sheikh Issa Ponda aganira n’ikinyamakuru ‘Global Publisher’ yasobanuye ko n’ubwo Diamond yarafite igitekerezo cyo gushima imana, nta mugisha azabiboneramo, ahubwo ko ibyo arimo bikomeye kurusha gusebya umucunguzi we.

Ponda yanagaragaje agahinda ka bagenzi be b’abayobozi muri Isilamu, bafashe iya mbere mu gufungura ku mugaragaro uyu musigiti mu Kuboza umwaka ushize.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO