Shekinah iramurika umuzingo wa mbere mu gitaramo kizamara amasaha 12

Shekinah Worship Team Masoro, itsinda ryihariye umubare munini w’abaramyi bazwi mu Rwanda nka Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Patient Bizimana, Justin Cubaka, na Christian Irimbere rigiye kumurika umuzingo waryo wa mbere mu gitaramo kizamara amasaha 12.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Shekinah Worship team ribarizwa mu itorero ry’Ivugabutumwa n’isanamitima ’Evangelical Restoration Church’ paruwasi ya ya Masoro, rigiye kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo mu gikorwa cyiswe "12 Hours of Praise & Worship + NDAKWIHAYE Album Launch".

Iki gikorwa kizaba ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 06/03/2020, mu ijoro ryahariwe kuramya no guhimbaza Imana mu gihe cy’amasaha 12 (guhera saa 06:00 z’umugoroba kugeza saa 06:00 z’igitondo) kuri Evangelical Restoration Church Masoro.

Hazaba harimo gahunda idasanzwe yo kumurika umuzingo (album) wa mbere bise "NDAKWIHAYE" ukaba ugizwe n’indirimbo 10. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ubuntu.

Ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko izina "NDAKWIHAYE" ryahawe uyu muzingo wa Shekinah Worship Team rikomoka mu gitabo cy’Abaroma12:1-2, aho Ijambo ry’Imana ridusaba gutanga imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana ariko kuyikorera kwacu gukwiriye.

Aya kandi ni amagambo y’inkingi agize iyerekwa ry’Itorero Evangelical Restoration riyobowe n’Intumwa Ndagijimana Yoshua Masasu, akaba agaruka cyane mu nyigisho zihabwa abakristu barererwa muri iri torero harimo n’abaramyi bagize Shekinah Worship Team.

Ubwo Itorero Evangelical Restoration Church ryatangizaga paruwasi ya Remera (ahahoze hitwa Casa Bonita) mu mwaka wa 2003, nibwo itsinda Shekinah Worship Team Masoro ryatangijwe.

Icyo gihe byari ibihe bitoroshye ku itorero muri rusange kuko abaririmbyi baturukaga muri paruwasi ya Kimisagara bakaza gufasha ab’I Remera kuko aribwo bari bagitangira bacyiyubaka. Uko imyaka yagiye ihita niko itsinda ryagiye rikura, ryunguka benshi, maze ku bw’ubuntu bw’Imana rirakura rihinduka iryo tuzi uyu munsi.

Iri ni itsinda rikunze kugaragara rifatanya n’abaramyi batandukanye nka Gentil Misigaro, Nice Ndatabaye, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, n’abandi benshi mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Umwe mu bayobozi biri tsinda, Pastor Lysette asobanura ibijyanye n’iki gitaramo kidasanzwe yagize ati: "Kwegurira Imana imibiri yacu, ubugingo, n’ibyacu byose ni cyo kiyinezeza. Twasobanukiwe ko kuramya nyakuri, gukorera Imana nyako kuyinezeza atari ugukoresha impano n’ubuhanga gusa, ahubwo ni no kuyiha ubwacu kandi ku bushake ikatubera Umwami ikadutegeka kandi ikatuyobora umunsi ku wundi."

Akomeza agira ati "Igitekerezo cyo kumurika album cyatangiye cyera, ariko mu mwaka wa 2017 nicyo gihe Imana yashyizeho inzira, umushinga uratangira, kugeza aho album nyir’izina isohokeye mu mwaka wa 2019".

Iki gitaramo cyatumiwemo abaramyi batandukanye bakomeye nka René Patrick, Papi Clever, Yvan Ngenzi; n’amatsinda nka Alarm Ministries, Choeur d’adoration izaturuka i Goma muri DRC, ndetse na Shinning Stars isanzwe ibarizwa muri Evangelical Restoration Church Masoro.

Muri iki gitaramo kandi Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu n’umufasha we Pastor Lydia Masasu bazaba bahibereye ngo baheshe umugisha abazitabira iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana amasaha 12.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO