Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022, Abasilamu mu bice bitandukanye by’isi barizihiza umunsi mukuru wa EID AL ADHA, nanone bawita Ilayidi y’igitambo, Ese uyu munsi waba waratangiye kwizihizwa ryari ? Kuki ari ingenzi cyane ku basilamu ?
Ubusanzwe muri isilamu habamo iminsi mikuru ibiri: Eid Al Adha yizihizwa uyu munsi na Eid Al Fitr.
Eid Al Adha ni umunsi mukuru buri musilamu yizihiza atamba igitambo cy’inyamanswa runaka iziruwe bitewe n’ubushobozi bwe akabikora yibuka ubushake no kugandukira Allah (Imana) byakozwe n’intumwa y’Imana Ibrahim (Aburahamu).
Uyu Ibrahim yategetswe na Allah (Imana) kumutambira umuhungu we w’ikinege Ismael (Isaka) igihe yamaraga kumuzirika agiye kumwica, Nyagasani abona ko yemeye kumugandukira no kumva ubusabe bwe bityo amubwira ko yasimbuza imfizi y’intama umuhungu we akaba ariyo atamba.
Ibrahim yitegura gutamba umuhungu we
Abasilamu b’uyu munsi bakora ibi bibuka kubaha no kugandukira Imana byakozwe na Ibrahim n’umuhungu we ndetse bagatamba igitambo bitewe n’ubushobozi bwabo bashimira ibyo Allah yabakoreye mu mwaka wose dore ko uyu munsi mukuru wizihizwa ku itariki 10 z’ukwezi kwa Dhul Hijjah, uku akaba ariko kwezi kwa nyuma ku ngengabihe y’Abasilamu.
Uyu munsi mukuru wizihizwa ku matariki atandukanye bitewe n’igice cy’isi abasilamu baherereyemo kuko bagendera ku kubona ukwezi, ibi bituma amatariki ahindagurika buri mwaka ndetse bigatuma ibihugu bitandukanye byizihiza uyu munsi ku matariki atandukanye.
Ibihugu bitandukanye birimo U Rwanda, Emirati zunze ubumwe z’Abarabu na Saudi Arabia birizihiza uyu munsi mukuru none tariki ya 9 Nyakanga 2022 mugihe ibihugu nk’Ubuhinde, Pakistan, Ubuyapani, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika bizizihiza uyu munsi mukuru ku itariki 10 Nyakanga.
Eid Al Adha itandukanye na Eid Al Fitr aho Eid Al Adha ari Umunsi mukuru w’igitambo mu gihe Eid Al Fitr ari umunsi mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.
Ku munsi mukuru wa Eid Al Adha abasilamu bagomba gusangira gusa hakitabwaho cyane ku nshuti n’abavandimwe batishoboye.
Tubifurije umunsi mukuru wa Eid Al Adha