Shyaka Olivier ngo yizeye gukora amateka mu ikipe ya REG BBC

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball Shyaka Olivier yavuze ko ababazwa cyane nuko atarakora amateka muri REG BBC, nkuko yayakoze mu ikipe ye yakuriyemo ya Espoir BBC, yongeraho ko yizeye kuyakora bitewe n’impinduka zabaye mu ikipe ye

Shyaka Olivier uretse kuba ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, asanzwe ari n’umukinnyi ukomeye mu ikipe ya REG basketball Club.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Genesis Tv, Shyaka Olivier yagize ati: “Ntangira gukina Basketball aho yandyoheye cyane ni muri Espoir BBC, muri REG ntabwo nagizemo ibihe byiza nkuko nabitekerezaga cyangwa nkuko nabyifuzaga.”
Yongeyeho ati: Nkiri muri Espoir nibwo twatwaraga ibikombe cyane kuko mu myaka ine namazemo twatwaye ibikombe bitatu. Impamvu ndi kuvuga ibikombe dutwara nuko ibyo natwaye muri REG bitari ibya shampiyona, kuva tutaratwara shampiyona nta bihe byiza ndagira muri REG.”

Shyaka Olivier akomeza avuga ko byibura uko biri bafite ikizere cyo gutwara shampiyona y’uyu mwaka, bitewe n’impinduka zabaye mu batoza batoza REG BBC.
Uyu musore avuga ko inzozi yagize zo gukina hanze y’u Rwanda zitakunze bitewe no kubura abamuhagarariye ndetse n’ubushobozi bwo kubyikorera.

Ati: “Mu gikombe cy’Afurika nakinnye cya mbere muri Cote d’Ivoir ninjye mwana warurimo narimfite n’imyitwarire myiza n’abantu bagura abakinnyi baravugaga ngo tuzamukurikirana ariko warahavaga bigahita birangira iyo nza kuba mfite uwamfashaga cyangwa mfite amafaranga narikubyikorera, nkavugana na bamwe bakanjyana.”

Shyaka Olivier ni umukinnyi wa REG BBC, kuri ubu agiye kuyimaramo imyaka itatu. Uyu musore yavutse mu 1995, atangira gukina umukino wa Basketball mu buryo bw’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2013.
Shyaka Olivier yabaye umukinnyi mwiza mu gikombe cy’Agaciro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO