Si mu Rwanda gusa…I Burayi naho bahagaritse ibitaramo bikomeye

Mu cyumweru gishize mu Rwanda hari ibitaramo byahagaritse kubera gutinya ikwirakwira rya Coronavirus. No ku mugabane w’I Burayi ubu bamaze guhagarika ibitaramo by’abahanzi bakomeye Miley Cyrus na Madonna.

Miley Cyrus yatangaje ko atakigiye mu gitaramo yari kuririmbamo kuwa gatanu i Melbourne muri Australia.

Miley Cyrus yatangaje ko ababajwe cyane no kutabasha kujya i Merbourne kubera inama yagiriwe n’abategetsi "mu rwego rwo kugabanya ibyago ku buzima".

Cyari igitaramo kigamije gufasha abagizweho ingaruka n’imiriro y’ishyamba imaze igihe gito iyogoje Australia.

Yanditse kuri Twitter ati: "Ndababaye ko ntazahaba, ariko ngomba gukora ibikwiye ku bw’ineza no kurinda ubuzima bwa ’band’ yanjye n’abo dukorana".

Ibitaramo bibiri bya nyuma byari bisigaye Madonna ari gukorera mu Bufaransa nabyo byahagaritswe kubera itangazo rya leta ribuza ikoraniro ry’abantu benshi.

Madonna, uyu munsi kuwa kabiri n’ejo kuwa gatatu yari afite ibitaramo i Paris, ibitaramo bisoza ibyo yariho akorera mu Bufaransa byiswe ’Madame X world tour’.

Abateguye aho ibi bitaramo byari kubera batangaje ko "babajwe cyane no kumenyesha ko ibi bitaramo byombi bitakibaye".

Ingaruka za Coronavirus ku muziki Nyarwanda

Mu Rwanda, ku cyumweru umujyi wa Kigali watangaje isubikwa ry’ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Itangazo ry’umujyi wa Kigali ryatanzwe mbere y’amasaha macye ngo habe ibitaramo bikomeye byari byitezwe na benshi.

Abateguye igitaramo “Inkera mu bahanzi” cyari kitezwemo umuhanzikazi Cecile Kayirebwa bavuze ko gusubikwa kw’igitaramo cyabo byabahombeje amafaranga asaga miliyoni 30 z’Amanyarwanda.

Si icyo gusa kuko n’ikindi cyari buririmbemo abahanzi “Adrien Misigaro, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi” nabo batangaje ko bahombye agera kuri miliyoni 14frw nubwo bo nyuma bakoreye iki gitaramo kuri You tube ariko nta bantu bari kuririmbira.

Abanyamuziki n’abandi basanzwe bategura ibitaramo mu Rwanda babwiye Genesis ko ubu bari mu gihombo gikomeye.

Bavuga ko ubu umuhanzi utarizigamiye ngo abe atunzwe n’amafaranga yabitse ari ugutuza gusa bamwe bizeye ko Leta y’u Rwanda izabashakira ubundi buryo bwo kuba babonamo amafaranga muri ako kazi basanzwe bakora.


Madonna na Miley Cyrus bahagarikiwe ibitaramo bari bafite i Burayi kubera gutinya Coronavirus

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO